Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 22 Kamena 2024 ahagana saa mbiri z’umugoroba, ku muhanda wo ku isoko rya Mboko muri ‘Secteur’ ya Tanganyika ho muri Teritwari ya Fizi haraye humvikanye urusaku rwinshi rw’imbunda.
Amakuru avuga ko urwo rusaku rwumvikanye muri ako gace, ari abasirikare ba Leta ya Kinshasa (FARDC) barimo barasa nyuma y’uko banyoye inzoga nyinshi bagasinda.
Muri uko kurasa abo basirikare barashe no ku rugo rwa Chef wa Gurupoma ya Babungwe y’Amajyaruguru, Simbi Charles, aho we n’umugore baje no kubigiriramo ibyago bagakomereka aho baje no koherezwa ku Bitaro bikuru bya Ndundu kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ndetse hari amakuru ariko ataremezwa n’Ubuyobozi bw’Ibanze ko uyu Mwami Simbi Charles yaba yamaze kwitaba Imana aguye muri ibyo bitaro.
Ndetse ngo hari n’undi musirikare umwe muri abo barimo barasa kubera ubusinzi wishwe arashwe na bagenzi.
Ukuriye sosiyeti sivile muri byo bice, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko mu bice bya Mboko hari umutekano muke, avuga ko Leta iherutse kuhohereza abasirikare bashya ba FARDC ndetse avuga ko batabanye neza n’abaturage.
Ati: “Umwami Simbi Charles n’umudamu we bakomeretse bajyanwa mu Bitaro bya Ndundu, ubu niho bari kuvurirwa. Ntabwo dushidikanye ko uyu mutekano muke uri guterwa n’abasirikare bashya baheruka koherezwa muri ibi bice by’iwacu.”
Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ko bugomba gufata imyanzuro yindi kugira ngo barengere abaturage.
Ati: “Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo turasaba ko bakura abo basirikare hano kuko bitabaye ibyo bamara abaturage. Ntituzi niba aba basirikare baraje kurinda abaturage cyangwa kubica.”
Yongeyeho kandi ko ibi bitabaye ubwa mbere hari n’ibindi bikorwa bibi bikorwa n’aba basirikare, ariko nka sosiyeti sivile tugatinya kubitangaza ariko kuri ubu byafashe indi ntera.