Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Iyo umubyeyi azanye umwana muzima ku ishuri agataha yapfuye birababaza- Minisitiri w’Uburezi Gaspard

Mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo kurinda ubuzima bw’abana ku mashuri, ku wa Gatandatu taliki 22 Kamena 2024, habaye inama yahurije hamwe Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho n’Ubunyamabanga bw’Abepisikopi bashinzwe amashuri Gatolika.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESSA, Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana na Solange Uwamahoro uhagarariye RTB.

Iyi nama ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika yitabiriwe n’Umunyamabanga ushinzwe uburezi Gatolika, Padiri Lambert Dusingizimana aho yari kumwe n’Abapadiri bashinzwe uburezi muri Diyosezi zose.

Iyi nama yabaye igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hirindwe impfu z’abanyeshuri zimaze iminsi zivugwa hirya no hino  mu bigo by’amashuri.

Muri iyi nama hari ibigo byagarutsweho byagiye bipfiramo abanyeshuri mu buryo budasobanutse, hagiye havugwa ibyagaragaye muri Seminari Nto ya Zaza ishuri riherereye mu Karere ka Ngoma, umunyeshuri wapfiriye mu kigo cya Ecole des Sciences de Musanze, urupfu rw’umunyeshuri wa Lycée Notre Dame de Citeaux n’urupfu rw’umuseminari wo ku Rwesero.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yasabye ko bagomba kumara impungenge ababyeyi bagatanga uburere bwiza n’ikinyabupfura harindwa ubuzima bw’abo barera.

Bamwe bagiye bavuga ko hari ababyeyi babakorera amakosa yo kudatanga amakuru y’ubuzima bw’abana babo rimwe na rimwe ugasanga ngo hari abo baba bahisha ibibazo bafite kugira ngo badahabwa akato.

Ku rundi ruhande byagaragajwe ko hari aho usanga muri ibi bigo hari ibitinda  gufata icyemezo cyo kujyana umwana kwa muganga, bavuga ko basaba agashushya bashaka gusohoka mu kigo kandi batarwaye.

Hagaragajwe n’ikibazo cy’abakozi bashinzwe infirimeri kandi bafite ubumenyi buke bwo kubafasha n’ubuke bw’abakozi mu bigo by’amashuri bigatuma gutega amatwi abanyeshuri  bikorwa gake.

Hari kandi n’ikibazo cyo gutanga ibihano bibabaza umubiri no guha ububasha abanyeshuri bwo guhana bagenzi babo.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yasabye ko ibi byose bigomba guhagarara avuga ko ari byiza guha abana uburere n’ikinyabupfura ariko bigakorwa hirindwa kurengera.

Yagize ati: “Niba hari igitsure gishobora gutuma umwana apfa, icyo gitsure tugomba kukigabanya.”

Minisitiri Gaspard Twagirayezu yaboneyeho no kwibutsa abashinzwe uburezi ko bibabaje kuba umubyeyi yazana umwana ari muzima agataha yapfuye, avuga ko ari ngombwa ko hafatwa ingamba kugira ngo ibintu nk’ibi byirindwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!