Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ruhango: Umunyeshuri yitabye Imana bitunguranye hakekwa uburangare

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana mu mpera z’icyumweru gishize mu ishuri rya Gitisi TSS humvikanye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri w’umukobwa witabye Imana nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobizi bw’ishuri.

Umunyeshuri witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize ni uwitwaga Ibereho Hosiana w’imyaka 18 y’amavuko, ibi byabaye nyuma yo gufatwa n’uburwayi aza kwimwa urushya rwo kujya kwivuza nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bagenzi be.

BTN yabwiwe na bamwe mu banyeshuri ko mugenzi wabo yari afite uburwayi bwo kuva, ni uko maze bumufasha ajya gusaba agashushya mu buyobozi bw’ishuri ntibakamuha.

Nyakwigendera nyuma yo kwimwa uruhushya yakomeje kwihangana, ariko indwara iza kumuzahaza nyuma ubuyobozi buza kumuha uruhushya ariko indwara yari yamaze gufata indi ntera.

Bagenzi ba nyakwigendera bemeza ko bamujyanye kwa muganga kugira ngo abaganga batangire kumwitaho ariko aza gupfa.

Abanyeshuri biga muri iri shuri rya Gitisi TSS baganiriye n’Itangazamakuru, bemeza ko ubuyobozi bw’ishuri butabitaho kuko ngo nk’iyo hari urwaye ntibajya bamuha urushya rwo kujya kwivuza.

Uru rupfu rw’umunyeshuri bivugwa ko yapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya, ntacyo ruravugwaho n’ubuyobizi bw’ishuri ndetse n’ubuyobizi bw’akarere ntacyo burabivugaho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!