Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Huye: Abashumba n’abakarani basakiranye hasigara inkomere

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura, ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024, habaye imirwano yari ihanganishije abashumba n’abakarani bamwe bakubita abandi ibibando n’imyase, abandi na bo bakabakeba bakoresheje za najoro ku buryo bamwe bajyanywe kwa muganga ari inkomere.

Umwe mu batuye aho iyo mirwano yabereye mu Irango, yatangaje ko iyo mirwano yashojwe n’abashumba ngo bari baje kwihimura ku bakarani na bo ngo bigeze kubakubita.

Yagize ati: “Bari bagize amakimbirane mu bihe byashize, none abashumba bari bagarutse kugira ngo bihorere. Baje bitwaje najoro bifashisha bahira bakajya bakebagura abakarani, abandi na bo bafata imihini n’imyase hanyuma rurambikana.”

Arongera ati: “Harimo abatarimo bumva basa n’abagiye muri koma, hari abakomeretse ku matwi, mu ijosi, ku maboko …. barimo baravirirana, ufite umutima mukeya ntabwo yabireba.”

Ubusanzwe mu Irango hasanzwe habarirwa abakarani 20, kandi ngo hakunze no kunyura abashumba babarirwa muri 25 biganjemo abaturuka i Ngoma, ariko abashumba baje biyemeje kurwana ngo ni 5.

Muri barindwi bakomeretse cyane bajyanywe kwa muganga, harimo abashumba batatu n’abakarani bane, ariko babiri mu bakarani ni bo bagarutse nyuma yo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Rango, abandi bose ubu bari mu maboko ya RIB.

Babiri mu bashumba batafashwe ngo batashye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko n’ubundi bazagarukana na bagenzi babo batari baje.

Uwatanze amakuru yanavuze ko urebye bose bari basinze, ngo kandi n’ubwo akenshi izo nzoga banywa ari inzagwa zipfundikiye, iyitwa Zeru Gatatu niyo ibabasha cyane.

Ikindi kandi ngo bariya bashumba uretse kuba bararwanye n’abakarani, bakunze kurwana ahantu henshi, basinze, bakajya no mu mirima y’abaturage bakahira imigozi y’ibijumba, ushatse kuvuga agakubitwa.

Ku bijyanye no kuba bazagaruka bagateza amahane mu isantere ya Rango, Bwana Fidèle Ngabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yavuze ko abakarani n’abashumba bo muri kariya gace babazi bose, bityo bakaba babifatiye ingamba.

Gitifu Ngabo yagize ati: “Tuba tubazi. Turabakurikirana tuganire na bo, tubagire inama, abatarabigizemo uruhare babyirinde, banibutswe ko iyo umuntu akoze ikintu kitemewe n’amategeko hari uburyo bamukurikirana.”

Si amakimbirane hagati y’abashumba n’abakarani avugwa mu Murenge wa Mukura gusa, kuko hari n’abavuga ko hari abategera abantu ku kiraro cya Mukuru, bakabambura amatelefoni cyangwa bakabahohotera.

Icyakora Gitifu Ngabo avuga ko batarabona umuntu uvuga ko yahohoterewe muri ibyo bice, gusa avuga ko bagiye gufata ingamba ku mutekano waho, ku buryo abantu bazajya bahanyura nta mpungenge bafite.

Src: Kigali Today

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!