Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Makerere, kubera ibyaha ashinjwa byo gushimuta inkende 31 n’inzoka 7 z’ubumara, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uwatawe muri yombi ni umusore witwa Lubega Frederick w’imyaka 24 y’amavuko, ariko Polisi ya Uganda yavuze ko uwafashwe yari kumwe na mugenzi we witwa Isborn Ankunda, we akaba akekwaho kuba rushimusi w’inyamaswa mu gace ka Makindye.
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Enanga Fred, yemeje itabwa muri yombi ry’aba bombi, avuga ko bafashwe bafite inkende 22 zo mu bwoko bw’umukara n’umweru, hamwe n’izindi 9 z’umukara utavangiye. Byongeye kandi bari banafite inyamaswa zifite ubumara (inzoka).
Enanga yemeje ko bakimara gutabwa muri yombi inkende 31 ndetse n’inzoka 7 byahise bishyikirizwa urwego rushinzwe kurengera ibinyabuzima byo mu gasozi muri Uganda, UWA. Gusa hari zimwe zari zamaze gupfa.
Uyu munyeshuri yafashwe ku wa 09 Kamena 2024, icyo gihe inyamaswa akekwaho gushimuta, zari zifungiranywe mu bikarito 15, akaba yarafashwe mu gihe bamusakaga ubwo yageraga ahitwa Kikorongo.
Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko batewe impungenge n’ibikorwa byibasira inyamaswa bitubahurije amategeko. Gusa avuga ko kuba bataye muri yombi abafashwe, bizagabanya abishora mu bikorwa byo gushimuta no kugurisha inyamaswa kuko bihanwa n’amategeko.
Biteganyijwe ko uyu munyeshuri ndetse na mugenzi we bose bazagezwa imbere y’urukiko bashinjwa ibyaha byo kwiba no gutunga ibinyabuzima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
N’ubwo nta bintu byinshi biratangazwa ku gihe abakekwa bazaburanira, baramutse bahamwe n’ibyaha bashinjwa bashobora gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.