Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru yakuye imitima abaturage bahatuye, aho umukecuru witwa Nzamugurisuka Madarina uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko yabyutse agasanga mu muryango w’inzu ye babambyemo umusaraba wari ku mva ya nyakwigendera witwaga Akimana Iréene uherutse kwitaba Imana.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Kamena 2024, bibera mu Mudugudu wa Rweza, Akagari ka Rumuli, Umurenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo.
Nzamugurisuka Madarina yavuze ko yumva atewe ubwoba n’abamukoreye ibikorwa nk’ibi, ku giti cye avuga ko atari ubugome gusa ahubwo bamwifuriza gupfa.
Yagize ati: “Urumva ibi bintu biteye ubwoba, nabyutse ngiye kunyura mu muryango wo mu gikari nsanga bashinze umusaraba wa nyakwigendera Iréene, ngiye gukingura urugi rwo ku irembo nsanga bashyizemo igikondo bankingiranye.”
Akomeza ati: “Biteye ubwoba n’agahinda ibi ntabwo ari ubugome gusa ahubwo ni uburozi.”
Bamwe mu baturage batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye Umunyamakuru wa Umurunga ko ibi bintu bidasanzwe, ari ubwa mbere bambyumvise.
Umwe yagize ati: “Ubuse bari bagamije iki? Uwabikoze yateguzaga mukecuru Madarina ko yaba agiye gupfa.”
Undi na we yagize ati: “Uko babivuze bibaye impamo, ibyo bavuze i Rumuli biranze bihabaye amateka, ubu noneho turanyurahe? Ko bajyaga batwita abarangi, noneho tuzajya dutambuka bavuge ngo aba bo barajyahe? Bazajya batubwira ngo tubavire aha n’imisaraba yacu.”
Uyu mukecuru akimara kubona ibyabaye, yatabaje Umuyobozi w’Umudugudu n’abaturanyi be baraza bareba ibyabaye, umwe muri abo baturage uzwi ku izina rya ‘Muzehe’ afata wa musaraba awukura mu muryango maze arawutwika.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rweza, Gashugi Leonard, yemere Umurunga aya makuru avuga ko babonye nta kindi bakora nk’ubuyozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bafata umwanzuro wo gutwika uyu musaraba.
Yagize ati: “Twabirebye natwe biratuyobera, abaturage bavugaga ngo toka satani gusa, tubura ikindi twakora twemeza ko tugomba kujyana umusaraba ku muhanda maze ugatwikwa.”
Akomeza ati: “Umuryango wa nyakwigendera aho umusaraba waturutse bari bahari bemeranya ko umusaraba utwikwa, hari n’abaturage benshi barenga mirongo.”
Mudugudu Gashugi Leonard yavuze ko nta muntu ukekwa ko yaba yakoze ibi, avuga ko bagenzuye bagasanga uyu mukecuru Madarina nta muntu baherutse kugirana ikibazo.
Umurunga wagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rumuli kuri telefone ye ngendanwa kugira ngo agira icyo abitangazaho ntibyadushobokera.
Mu Kagari ka Rumuli hasanzwe havugwa abantu bakorana n’imyuka mibi, aho bamwe babita abarangi ngo bakora k’umuntu agapfa bakabyita ko bamutanze, uwabikoze yamenyekana agategekwa gukora k’uwatanzwe atarapfa, yamukoraho agahita akira.