Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Lubero: Abaturage batwitse abasirikare ba FARDC ari bazima kugeza bapfuye

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habonetse abasirikare babiri bo mu ngabo za FARDC, bapfuye nyuma yo gutwika n’abaturage.

Imirambo y’aba basirikare yabonetse mu gace ka Njiapanda ko muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ibonwa mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko aba basirikare batwikiwe mu ikamyo yari yikoreye imbaho, batwitswe n’urubyiruko rwo muri kariya gace, nyuma yo kubikangamo abarwanyi b’umutwe wa ADF umaze iminsi ikorera muri kariya gace.

Sosiyeti sivile yo muri aka gace yavuze ko aba basirikare baketsweho kuba abarwanyi ba ADF, bijyanye no kuba baravaga mu gace ka Kambau uyu mutwe uherutse kwiciramo abasivile babarirwa muri za mirongo.

Amakuru avuga ko bariya basirikare bari bavuye Kambau, kuhafata ibiribwa bari bashyiriye bagenzi babo bari ku rugamba.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!