Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Abagore bakoreye ibyayoberanye imbere y’Ibiro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Kamena 2024, abagore b’Abawazalendo bazindukiye ku Biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu rwego rwa gisirikare, bakora imyigaragambyo bambaye ubusa.

Amakuru avuga ko aba bagore bakoreye imyigaragambyo imbere y’Ibiro bya Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba, bari hagati y’abagore 30-50.

Abo bagore bari bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bashakaga guha Maj Gen Cirimwami Nkuba, na we akabushyikiriza urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye mu Mujyi wa Goma.

Uru rukiko rwafunze abagabo babo rubaziza guhemuka no kugumura abaturage mu gihe cy’imyigaragambyo yabereye i Goma, yari igamije kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Turashaka ko mufungura abagabo bacu, barwanye uko bashoboye, murabafungira iki? Ni mubafungure nonaha turabashaka.”

Byasobonuwe ko kandi aba bagore bakoze iyi myigaragambyo basanzwe babarizwa mu idini risenga ibishushanyo, idini ry’amayobera! Byavuzwe ko kandi bakoze imyigaragambyo bambaye ubusa, ndetse ngo bakoraga iby’amayobera babikorera imbere y’Ibiro bya Maj Gen Cirimwami Nkuba.

Abagabo b’aba bagore bahoze muri Wazalendo, bakaba barafunzwe ku wa 10/09/2023, ndetse bafunganwa na Bisimwa wayoboraga iri dini ryayobeye abantu. Iyi myigaragambyo yabereye i Goma yari iyo kwamagana ingabo za MONUSCO n’ingabo za EACRF.

Iyo myigaragambyo yabaye ku wa 30/08/2023, yaguyemo abantu barenga ijana, nyuma y’icyo gihe urukiko rwa gisirikare rwafunze abakekwa bose, barimo n’abagabo b’abo bagore bakoze imyigaragambyo irimo iby’amayobera kugira ngo habeho gufungura abagabo babo.

MCN

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU