Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Menya iby’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za RD Congo yagiriye i Goma

Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa, ku wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024, yageze mu Mujyi wa Goma mu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bw’iki gihugu, mu ruzindiko rugamije gushakira hamwe icyakorwa kugira ngo umutwe wa M23 utsindwe burundu.

Bwana Lieutenant Mbuyi Karonji Reagan, uvugira Ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, yatangaje ko uru ruzindiko Gen Christian Tshiwewe Songesa yagiriye i Goma, yarugize rugamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo Ihuriro ry’Ingabo za SADC na FARDC hamwe n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR bakomeza ibitero byo guhashya umutwe wa M23 umaze igihe warajengereje ingabo za Leta ya Kinshasa.

Lieutenant Mbuyi Karonji Reagan yanavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo yakiriwe i Goma na Major Gen Monwabisi Dyakopu, umusirikare uyoboye ingabo za SADC ziri mu butumwa bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Yanavuze ko kandi Gen Christian Tshiwewe Songesa muri uru ruzindiko yahaye umurongo ingabo za SADC n’iza FARDC zigomba kugenderaho kugira ngo zirwanye umutwe wa M23.

Muri uru ruzindiko kandi Gen Christian Tshiwewe Songesa yagiranye ibiganiro n’imitwe y’inyeshyamba ifasha iki gisirikare cya Leta ya RD Congo mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Uru ruzindiko rukozwe mu gihe ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga ziherutse gukubita inshuro, ingabo za FARDC n’abambari bayo, bakubitiwe mu bice bikikije Kanyabayonga n’ibice byegereye Umujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RD Congo mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23, n’ubwo uyu mutwe ukomeje kurusha iri huriro rirwana ku ruhande rwa Kinshasa imbaraga.

Muri iyi minsi umutwe wa M23 uri kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse hari n’uduce tumwe na tumwe two muri Kivu y’Amajyepfo iherutse kwigarurira.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!