Impanuka y’ubwato yahitanye abarenga 80 bari mu rugendo mu mugezi wa Kwa, uherereye mu Birometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie uri mu Ntara ya Maï-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024, nibwo amakuru y’iyi mpanuka yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RD Congo .
Perezidansi ya Congo yatangaje ko “Perezida yasabye ko hakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, mu rwego rwo kwirinda ko yazongera kuba mu bihe biri imbere.”
Perezida Tshisekedi kandi yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.
Muri RD Congo hakunze kwibasirwa cyane n’impanuka z’amato ahanini bitewe no kutagira imihanda myiza, ibituma benshi bifashisha inzira y’amazi.
Iyaherukaga kuba ni iyabaye mu Ukwakira mu 2023, igahitana abarenga 52.