Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Tinubu yaguye arabandagara mu ruhame bifatwa nk’igisebo

By’umwihariko mu baturage ba Nigeria hacitse igikuba kubera amashusho agaragaza Perezida wabo Bola Ahmed Tinubu agwa mu ruhame. Bamwe bagaragaje ko ari impanuka yaba kuri buri wese, abandi bakavuga ko ari igisebo.

Kuri uyu wa Gatatu 12 Kamena 2024, Perezida Tinubu yari i Abuja mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Demokarasi.

Perezida Tinubu w’imyaka 72 y’amavuko, yaguye ubwo yari ari kurira imodoka yagombaga kumuzengurutsa ahabereye ibirori, ariko abashinzwe umutekano bahise bamutabara.

Umwe mu bagenda hafi ya Perezida Tinubu yavuze ko “Ibyabaye ari impanuka nto itamubujije gukomeza akazi ke.”

Umwe mu banyepolitiki bakomeye muri Nigeria witwa Shehu Sani yavuze ko “Perezida Tinubu nawe ni ikiremwamuntu ntabwo ari Perezida Tinubu bibayeho gusa, buri wese yasitara akagwa, byabaye kuri Perezida Biden na Fidel Castaro. Abaperezida ni abantu nk’abandi.”

https://x.com/ali_naka/status/1800834423249854516

N’ubwo bamwe bavuga ko ibyabaye kuri Perezida Tinubu ari impanuka, hari abandi bavuga ko ashaje ku buryo akwiriye kuva muri izi nshingano.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!