Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Hari abagabo bambuwe agaciro n’urwagwa

Mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, hari abagabo bashyirwa mu majwi ko bakomeje guteshwa ikuzo n’urwagwa rwa bitoki, aho birwa mu kabari binywera izo nzoga za macye.

Abo bagabo ngo ibyabo ni ukwinywera urwo rwagwa rwabagize imbata, ngo ntibakozwa iby’imirimo igamije kuzamura umuryango bigize ba ntibindeba.

Usanzwe ari inshuti y’Umuryango mu Murenge wa Nyakiliba, Rwabusuku Bernard, yemeza ko uko kwirirwa mu tubari bigira ingaruka ku muryango, ngo hari n’abagore basuzugura abo bagabo birirwa kuri manyinya.

Gusa ngo si abagore bose basuzugura abo bagabo bayobotse iyo nzira kuko hari abashirira mu mutima bakemera imvugo igira iti: “Niko Zubakwa.”

Ati: “Ibyo ntabwo twavuga ko ari abagore bose basuzugura abagabo babo, sinabishingaho agati ariko abagabo benshi baharika abagore, bigaterwa n’ubusinzi cyane bweze mu bagabo.”

Uwitwa Donatha Umuhuza we avuga ko abagabo birwa mu tubari tw’inzagwa usanga badahahira ingo zabo.

Yagize ati: “Abagabo binaha bakunda cyane urwagwa, ndasaba abagore rero kujya bihangana, yaba agiye kwiyahuza izo nzoga akamwihanganira.”

Uwimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yabwiye Imvaho Nshya ko nta ruganda rwenga inzagwa rwihariye ruba muri uwo murenge.

Avuga ko muri uwo murenge, hari imiryango igera kuri 43 ibana mu makimbirane ariko avuga ko bakomeza gukurikirana n’icyo kibazo cy’inzagwa.

Yagize ati: “Nta ruganda rwenga inzoga z’urwagwa rwihariye, ariko wenda haramutse hari amakuru mufite yihariye mwayaduha tukazabikurikirana.”

Mu bice bimwe na bimwe mu gihugu hakunze kugaragara inzoga zitujuje ubuziranenge, aho abazinywa zibagiraho ingaruka, aho usanga imiryango yabo iba itabanye neza, ibyo bigakurura ubwicanyi, igwingira mu bana n’ibindi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!