Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Kinshasa: Umudepite yahawe urw’amenyo nyuma yo kwita inka iy’u Rwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umudepite yateje intugunda kubera inka yise iy’u Rwanda igaragara nka gahunda za Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa Tuluka.

Muri RD Congo, kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024, nibwo abadepite bakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya nyuma y’aho bashyizweho mu mpera za Gicurasi.

Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka yamurikiye abadepite agatabo kagaraza gahunda Guverinoma ye ifite mu myaka itanu, yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 92,9 z’amadorari ya Amerika.

Aka gatabo gafite igifuniko kiriho ikirangantego cya RDC n’amafato arimo inzego zibandwaho cyane arimo inka. Umudepite witwa Crispin Bindule Mitono yagize ikibazo kuri izi nka, kuko ngo ni ikirango cy’u Rwanda.

Depite Crispin Bindule Mitono yabwiye abagize Guverinoma ati: “Mwashyize ibigori, mushyira inka mu mwanya uriho ikirangantego cya Repubulika. Inka iri hano ni ikimenyetso cy’u Rwanda, niba mutabizi.”

Nyuma y’iri jambo abadepite bose basekeye rimwe, Perezida wabo, Vital Kamerhe amusubiza ko u Rwanda atari cyo gihugu cyonyine gifite inka.

Yagize ati: “Honorable Bindule, ntabwo twaha inka zose Abanyarwanda.”

Abatuye mu Burasirazuba bwa RD Congo, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bazwiho korora inka cyane, ndetse banahanze amashyirahamwe akomeye cyane yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi arimo COPAEKI.

Honorable Crispin Bindule Mitono

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!