Umukozi ushinzwe Iterambere n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kajinge ko mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke y’amafaranga ibihumbi 20 Rwf.
Bigirimana Jean de Dieu w’imyaka 40 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2024, aho yasabye akanakira amafaranga y’umuturage kugira ngo amuhishire kandi amufashe kugurirwa indi nka ya ‘Gir’Inka’ kuko iyo yari afite itabyaraga.
Ibyo Bigirimana akurikiranyweho byabaye ku wa 26 Gicurasi 2024, bibera mu Mudugudu wa Rugeshi, Akagari ka Kajinge, Umurenge wa Hindiro ho mu Karere ka Ngororero.
Icyaha cyo kwakira, gusaba no gutanga indonke gitegenywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N⁰ 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uwagihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abakomeje kwishora muri ibyo bikorwa bya ruswa bitwaje umwuga bakora kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa ndetse hanashimwa Abaturarwanda bakomeje gutanga amakuru aho bakeka ruswa mu gukomeza urugamba rwo kuyirwanya.
RIB yibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.