Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Kanyabayonga: M23 yahiciye abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Congo uzwi nka ‘Hiboux’

Imirwano irakomeje mu nkengero za Kanyabayonga, hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi b’umtwe wa M23, aho abarwanyi ba M23 bafunguye inzira binjira muri uyu mujyi, ni mu gihe abasirikare 50 bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Congo uzwi nka ‘Hiboux’ bahasize ubuzima.

Ibi byabaye mu mirwano imaze iminsi ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, yasize umuhanda uturuka muri Rwindi n’uva i Kibilizi yose igenzurwa na M23.

Izo nzira zombi zari zikikijwe n’ibirindiro by’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi ku izina rya ‘Hiboux’, ndetse n’abandi bambari barwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo.

Gusa ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, ziracyagenzura umuhanda uhuza Kaina na Butembo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024, umwe mu bari hafi y’iyo mirwano yatangaje ko Ingabo za Congo zikomeje kohereza ibisasu buhumyi.

Avuga ko Ingabo za FARDC ziri gukoresha imbunda ziremereye zirimo ‘Katyusha’, ‘BM’ n’izindi bifashisha barasa mu ntera ndende.

Mu gihe cya saa kumi z’umugoroba w’ejo ku wa Mbere taliki 10 Kamena 2024, abasirikare ba FARDC bagerageje gutsinsura M23 bakoresheje imbunda ziremereye, birangira abagera kuri 7 barimo abarashi ba yo n’abayobozi ba bo, barashwe na ‘drone’ ya M23.

Ni mu gihe mu mirwano yo ku Cyumweru habarirwaga abagera kuri 40 mu ngabo zidasanzwe za ‘Hiboux’, basize ubuzima mu nkengero za Kanyabayonga.

Uri hafi y’imirwano yagize ati: “Hasigaye Umujyi wa Kanyabayonga ahandi havuyemo hose.”

Nta ruhande mu zihanganye rurasohora itangazo rivuga kuri iyi mirwano, gusa ingabo za FARDC zivuga ko zikigenzura Kanyabayonga, kandi ko ziri kugerageza kurasa umutwe wa M23 zita ibyihebe.

Amakuru avuga ko mu mirwano yo ku butaka, ingabo za M23 zikomeje kurusha imbaraga ingabo za FARDC n’abambari bayo.

Kuva ku wa Gatandatu, MONUSCO nayo yinjiye mu mirwano y’i Kanyabayonga igamije gufasha ingabo za FARDC, Mai Mai, Wazalendo, Ingabo za Abarundi na FDLR.

Iyi mirwano ikakaye igamije kwambura ingabo za FARDC Umujyi wa Kanyabayonga, yatangiye ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!