Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Abageni batawe muri yombi ubukwe buhita bupfa

Ntibaziyaremye Daniel w’imyaka 48 y’amavuko na Uzayisenga w’imyaka 29 y’amavuko, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubwo Daniel yari aje mu bukwe bwo gusaba no gukwa, bakurikiranyweho icyaha cy’ubuharike kuko umugabo yari yasezeranye mu mategeko n’undi mugore bataratandukana.

Umuturanyi w’iyi miryango yombi yatangaje ko Ntibaziyaremye Daniel yari afite umugore basezeranye, bari bamaranye imyaka 9 baranabyaranye abana 5.

Aba batuye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano mu Kagari ka Mubumbano ho mu Mudugudu wa Nyamirambo, uyu mugabo akaba asanzwe ari umucuruzi ku isantere y’ubucuruzi ya Nyamirambo.

Ntibaziyaremye Daniel avugwaho kuba yaragiranye amakimbirane n’umugore we bari basanzwe babana, agahita afata icyemezo cyo gutereta Uzayisenga baturanye.

Bahise bimuka bajya gutura mu Karere ka Ngoma, bakaba bari bamaranye imyaka 11, ndetse ngo banabyaranye abana batatu umwe yitaba Imana.

Kugeza ubu Ntibaziyaremye Daniel n’umugore we basanzwe ari abacuruzi mu Mujyi wa Kigali.

Intandaro y’itabwa muri yombi ry’aba bombi, ngo bapanze ubukwe umugore mukuru arabimenya abimenyesha RIB.

Uwo muturanyi yagize ati: “Ku wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024, ni bwo hari hateganyijwe ubukwe bwo gusaba no gukwa. Twari twatumiwe twaranatwereye twitegura kubujyamo saa saba. Bamwe mu batumirwa bageze mu mahema yari yateguwe mu busitani buri hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke.”

Avuga ko uyu mugore muto yari amaze iminsi 3 iwabo yaraje gutegura ubukwe, ibikenerwa byose ku mugeni byaraguzwe.

Umugore mukuru n’abana be bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya ibyategurwaga, cyane ko umugore muto ari umuturanyi.

Umugabo n’abo bari baturukanye i Ngoma baje imodoka ebyiri zuzuye, ngo babaye bagikandagira ahitwa ku Gataka, hafi y’ibiro bya sitasiyo ya RIB ya Kagano i Nyamasheke, batungurwa no guhagarikwa na Polisi babona ikuyemo uwo mugabo babona imwambitse amapingu bibaza ibyo ari byo.

Ati: “Natwe nk’abiteguye ubukwe twishimiye ko abakwe baje, twayobewe uko bigenze, tukibijujura dusa n’abakubiswe n’inkuba. Amatelefoni acicikana abwira abandi ibibaye, twumva abari bari mu mahema y’aho ubukwe bwari bubere batubwira ko n’umugore amaze kwambikwa amapingu bamusangishije umugabo we. Abari baherekeje umugabo bakase imodoka bari bajemo bisubiriye i Ngoma.”

Avuga ko inkuru yahise ikwira hose abari baratwereye bitegura kubutaha bibaza igikurikiraho, hafatwa umwanzuro wo guha amafunguro n’ibinyobwa byateguwe abari bamaze kuhagera.

Ubwo bagombaga gutegereza ubukwe bwa musaza w’umugore muto na we wari ufite ubukwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu taliki 08 Kamena 2024.

Ati: “Ntituzi niba iyo nkwano izatangwa rwihishwa nibaramuka bafunguwe, ntituzi icyaha bakoze kuko n’ubundi bari bamaranye imyaka 11 babana. Ntitunazi niba biteguraga gusezerana kandi amasezerano ya mbere akiriho, dutegereje icyo abayobozi bazatubwira ariko igihombo cyo bamaze kukigwamo kuko byagaragaraga ko batwiteguye n’ingufu nyinshi.”

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yahamije aya makuru avuga ko gutabwa muri yombi kwabo kwari ngombwa kuko baregwa icyaha cy’ubuharike.

Bivugwa ko bashakaga gujijisha ubuyobozi ngo nyuma yo gusaba no gukwa bazanasezerane byemewe n’amategeko kandi amasezerano n’umugore wa mbere akiriho.

Ati: “Icya mbere ni uko biriya ari ibikorwa bigize icyaha cy’ubuharike kandi gihanwa n’amategeko, ni yo mpamvu ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).”

Meya Mupenzi yaboneyeho kuburira abantu baharika abagore babo basezeranye n’amategeko, hatarabeyeho urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe cyangwa ngo amasezerano ya mbere aseswe, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yaboneyeho no kuburira abaturage abasaba kwirinda imigirire mibi nk’iyi, ko n’undi uzabifatirwamo azabihanirwa.

Yasabye abantu kuba indahemuka ku bo bashyingiranywe byemewe n’amategeko, igihe habayeho kutumvikana mu muryango bakanyura mu nzira zemewe n’amategeko mu gihe kwiyunga byananiranye.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!