Wednesday, November 27, 2024
spot_img

Latest Posts

UPDATES: Umusenateri wo mu Nteko y’u Rwanda yeguye ku mirimo ye

Uwari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Sena y’u Rwanda, Hon. George Mupenzi, yandikiye Perezida w’iyi Nteko yegura ku nshingano ze.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 07 Kamena 2024, nibwo byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ibinyujije mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Inteko.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Ku wa 06 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”

Hon. George Mupenzi yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2019 ubwo Sena y’u Rwanda yakiraga Abasenateri bashya basimbuye abari basoje manda zabo, iyi mirimo yari ayimazemo imyaka 5.

Uyu munyapolitiki ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda, yakoraga nk’impuguke ngishwanama mu bijyanye no kongerera abantu ubushobozi, yatangiye muri 2015.

Umusenateri waherukaga kwegura muri Sena y’u Rwanda, ni Hon. Dr Iyamuremye Augustin wari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko-Sena, weguye ku nshingano z’Ubusenateri no kuba Perezida wa Sena mu Ukuboza 2022.

Dr Iyamuremye Augustin yari yeguye kuri izi nshingano ku bw’impamvu z’uburwayi bwatumaga atakibasha kuzuza inshingano ze neza, aho yahise asimburwa na Dr Kalinda François Xavier, wanahise atorerwa no kumusimbura ku mwanya wa Perezida wa Sena.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU