Ku wa Kabiri taliki 04 Kamena 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yashyize ahagaragara ifoto y’umuntu wambaye gisirikare, bivugwa ko ari umukomando wahawe akazi ko kwica Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, Corneille Nangaa.
Impuguke mpuzamahanga / Umusesenguzi n’umujyanama mu micungire y’amatora, Simaro Ngogo, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yatangaje ko uyu mugabo ufite imbunda ya mudahusha wahawe izina rya Ndayisaba Rodrigue akaba avuga ko yiteguye gukuraho Corneille Nangaa.
Uyu mugabo wahawe izina rya Ndayisaba Rodrigue ngo ni umurwanyi muto wa Wazalendo umaze guhabwa ibikoresho bihanitse kugira ngo azasohoze ubutumwa bwe bw’ubugizi bwa nabi.
Amakuru y’ibanga yo mu bwoko bwa perezida ngo avuga ko we n’itsinda rye bamaze gucengera ahantu h’ibanga muri Teritwari ya Rutshuru kugira ngo bakurikirane abayobozi ba AFC/M23, cyane cyane Corneille Nangaa.
Ubu buriganya bukora ibitangaza ku begereye Tshisekedi babukuramo amafaranga menshi ava mu kigega cya Leta, ibi bivugwa na Simaro Ngogo.
Ngo nyuma ya Mbusa Nyamwisi wari wibye miliyoni 4 z’amadorari ayakuye kuri Tshisekedi avuga ko ari mu rwego rwo gucunga ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo ngo Muhindo Nzangi Butondo na we yamukuyeho miliyoni 2 z’amadorari yasangiye na Mbusa na Julien Paluku.
Mu rwego rwo kugira ngo bigaragare ko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi hari icyo buri gukora, uyu na we ngo ni ikindi gikinisho cyahawe imbunda ya ba mudahusha (sniper) ngo bivugwe ko ari uwahawe akazi ko kwica Umuyobozi wa AFC/M23 Corneille Nangaa.