Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

SANDF yatangaje umusirikare wayo wa kane waguye mu mirwano yabahuje na M23

Ingabo za Afurika y’Epfo, SANDF, zatangaje ko umwe mu basirikare bazo yapfuye aguye mu mirwano yabahuje na M23, aba uwa kane wemejwe ko aguye muri iyi mirwano.

Izi ngabo ziri mu butumwa muri RD Congo bw’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo  (SAMIDRC), zivuga ko ku wa Kane zasakiranye na M23 i Sake, mu mujyi uri mu ntera ya Kilometero 25 mu Burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, maze bararwana.

Imisozi ikikije Sake igiye iriho ibirindiro bimwe na bimwe bya M23, mu gihe muri Santere ya Sake gusubira Iburasirazuba werekeza Mubambiro na Goma, hagenzurwa n’Ingabo za Leta, Wazalendo na SADC.

SANDF mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024, ivuga ko hari abasirikare bayo 13 bakomerekeye mu mirwano, naho undi umwe arakomereka bimuviramo urupfu.

Ivuga ko abakomeretse bari kuvurirwa mu Bitaro bya Goma ndetse kuri ubu bakaba bari koroherwa.

M23 nayo mu itangazo yasohoye yemeje ko yarwanye n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abambari bazo barimo SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi.

M23 yo ivuga ko imibare y’ibanze igaragaza ko abasivile 10 bishwe n’uruhande rw’ingabo za leta, abandi benshi barakomereka.

M23 yongeyeho ko kandi yafashe imodoka ebyiri z’ibifaru z’umwanzi n’ikamyo ikoreshwa ku rugamba.

SANDF yo ntiyavuze ko izo modoka zafashwe, ahubwo yavuze ko hari imodoka ebyiri zayo zangirikiye ku rugamba.

Uyu musirikare wapfuye, abaye uwa kane w’Afurika y’Epfo utangajwe ko yapfiriye muri ubwo butumwa bwatangiye mu Ukuboza 2023.

Muri Gashyantare uyu mwaka abasirikare babiri b’Afurika y’Epfo bo mu butumwa bwa SAMIDRC biciwe mu gitero cy’ibisasu by’urwungikane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri Mata, SADC yatangaje ko umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro aho yari amaze igihe gito arwariye.

Kuri uyu wa Gatandatu umutwe wa M23 wakomeje imirwano ikakaye ihanganyemo n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, aho zihanganiye mu bice bya Kanyabayonga hari kwifashishwa ibibunda biremereye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!