Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Kanyabayonga: Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo zaramukiye mu mirwano ikomeye na M23

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 01 Kamena 2024 mu gitondo cya kare hazindutse imirwano ikaze yabereye mu gace ka Kanyabayonga ihanganishije umutwe wa M23 n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Amakuru avuga ko iyi mirwano iri kubera mu ntera y’ibirometero bine uvuye muri Centre ya Kanyabayonga, bivugwa ko iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye kandi ko ibyo byatumye abaturage bakomeza guhunga berekeza mu bice bitari kuberamo imirwano.

Muri izi nkengero za centre ya Kanyabayonga hatangiye kuvugwa imirwano kuva ku wa Gatatu w’iki Cyumweru turimo, aho abarwanyi ba M23 basa n’abamaze kuzenguruka uyu mujyi muto ariko ufatwa nk’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuko wibitseho ubutunzi kamere ndetse ukaba unakorerwamo ubucuruzi burimo n’ubwamabuye y’agaciro.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko byahawe amakuru mu ibanga ko M23 igeze hafi na Centre ya Kanyabayonga ko kandi muri uwo mujyi ibintu byamaze kuvurungana.

Mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki Cyumweru Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zari zahunze muri uyu mujyi, mu gihe zari zikanze ko M23 yaba yawugezemo.

Kugeza ubu urusaku rw’imbunda ziremereye ni rwinshi muri ibyo bice, ari nako M23 yirukana abarwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!