Ku wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024, mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo UR CAVM, mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’uruhinja bigaragara ko rwari rumaze amasaha macye ruvutse.
Aya makuru yamenyekanye ubwo abakozi bakora isuku babonye uru ruhinja, bahita batabaza ubuyobozi kugira ngo barebe ibyabaye, nabo bahita bitabaza inzego z’umutekano zitangira iperereza.
SP Mwiseneza Jean Basco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje aya makuru, aboneraho no kugira inama abari n’abategarigori kwirinda inda zitateguwe, mu gihe bazisamye bakazibyara aho kwishora mu byaha by’ubwicanyi.
Yagiraga ati: “Yego nibyo ku wa 30 Gicurasi 2024 saa sita zishyira saa cyenda, (12:00hrs-15:00hrs) muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12hrs na 24hrs ruvutse.”
Akomeza agira ati: “Polisi ubu yahageze. Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba.”
Kugeza ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, iperereza rikaba ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja mu bwiherero.