Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Ibitero byari biyobowe na SADC byasize hahombye abasivile M23 yibikaho imodoka eshatu z’intambara

Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe wafashe imodoka eshatu z’ihuriro ry’Ingabo zirimo iziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SAMIDRC.

Izi modoka zirimo ibifaru bibiri n’ikamyo itwara abasirikare iri mu bwoko bwa IVECO, zafashwe nyuma y’ibitero ingabo za SADC, iza FARDC n’izindi zirimo iz’u Burundi zagabye mu bice birimo Kilolirwe, Mushaki, Bweramana Sake no mu nkengero.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi 2024, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ibi bitero byiciwemo abasivile 10, abandi barakomereka, abandi bahunga inzu zabo, inzu zabo zirasenywa n’inka zabo ziricwa.

Yakomeje asobanura ko abarwanyi ba M23 bagobotse, bagasubiza ibyo bitero yemeza ko byari biyobowe na SADC, avuga ko basenye ibifaru byabo bine.

Ati: “RAC/AFC yagobotse nk’uko biri mu nshingano zayo zo kurinda abasivile, isubiza ihuriro ry’ingabo z’umwanzi inyuma no gusenya imodoka zaryo z’intambara (APCs). Twanafashe APCs ebyiri z’umwanzi n’ikamyo ya IVECO.”

Iri huriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa rinengwa gushyira intwaro mu nkambi z’impunzi zirimo iya Mugunga, ibyo M23 ivuga ko bishyira abasivile mu byago.

Ibi bitero bya hato na hato bigabwa n’iri huriro biba bigamije kugobotoza uduce M23 yigaruriye muri Kivu y’Amajyaruguru kuva muri 2022.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!