Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Goma: Umuturage yatwikishijwe amapine azira gufata amashusho ya FARDC

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuturage yatwikishijwe inkwi n’amapine ndetse amenwaho lisansi na bagenzi be arashya arakongoka, bamuziza ko yafashe amafoto y’ingabo za FARDC zarimo zitambagira mu gace ka Mugunga ahazwi nka Kimachini mu Mujyi wa Goma.

Umunyamakuru ubogamiye kuri Leta ya RDC, Daniel Michombero, umenyerewe mu gutangaza inkuru z’intambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 na FARDC, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko umuturage yishwe na bagenzi be, bamushinja ko amashusho yafataga yari agamije kuyaha abarwanyi ba M23.

Si ubwa mbere muri RDC abaturage batwikira umuntu ku ka rubanda ku manywa y’ihangu ntibagezwe imbere y’ Ubutabera, gusa kuri iyi nshuro abo mu muryango wa Nyakwigendera bari gusaba ko abakoze aya mahano bahabwa ibihano.

Ibi byabereye hafi y’inkambi ya Mugunga iherutse guterwamo igisasu ku wa 03 Gicurasi 2024, kikica abaturage 9 hagakomereka abarenga 33. Icyo gihe haketswe ko byaba byakozwe na FARDC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024, muri Teritwari ya Masisi hazindutse imirwano ikakaye ihanganishije M23 na FARDC nk’uko amakuru aturuka muri RDC abivuga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!