Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Sake-Goma: Abaturage bakuwe umutima n’intambara yazindutse ihanganishije M23 na FARDC

Kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024, M23 yabyukiye mu mirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi mirwano yazindukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi hafi y’Umujyi wa Sake.

FARDC niyo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu Mujyi wa Goma. Hakoreshejwe imbunda ziremereye zirasa mu ntera ndende, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Actualité.

Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati: “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangije kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’Umujyi wa Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”

Iki kinyamakuru cyasobanuye ko bitewe n’iyi mirwano, urujya n’uruza mu muhanda wa Goma na Sake rwahagaze, kandi abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari basanzwe bajya gufasha abari mu nkambi zitandukanye ntabwo uyu munsi bagiyeyo.

Agace ka Mugunga kashinzwemo imbunda na FARDC ni ko gaherereyemo inkambi yaguyemo ibisasu taliki 03 Gicurasi 2024, byishe abasivile 35. Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, washinje izi ngabo guteza izi mpfu bitewe n’uko zashinze imbunda mu nkambi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!