Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Impanuka ya HOWO itarimo umuntu yasenye inzu y’umuryango w’abantu 10

Imodoko yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabushenge mu Kagari ka Butara mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

Iyi modoka yipakuruye aho barimo bapakiramo ibitaka bakoresha umuhanda Nyanza-Bugesera, isenya inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10.

Iyi modoka nta muntu yakomereje kuko nta muntu waruyirimo ndetse n’umushoferi ntiyarayirimo. Imbere h’iyo modoka niho hinjiye mu nzu gusa.

Bimwe mu byangijwe n’iyi mpanuka birimo inzugi, intebe n’ibindi.

Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye ko hashakishijwe aho uyu muryango uba ucumbikiwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!