Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasirikare b’Abarundi bihakanywe na leta yabo bakaba bafitwe na M23 baratabaza imiryango mpuzamahanga

Ingabo z’u Burundi zafashwe n’umutwe wa M23, ziratabaza imiryango mpuzamahanga ngo ibafashe gutaha mu gihugu cyabo kuko Leta y’u Burundi yabihakanye.

Ku wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024, nibwo abasikare b’u Burundi bagaragaje imba mutima zabo, maze basaba imiryango mpuzamahanga ikomeye kugira icyo ibafasha kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo cy’u Burundi.

Abasikare b’u Burundi bari mu Burasirazuba bwa Congo, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye iki gihugu cya RDC cyagiranye n’u Burundi yo kurwanya M23. Aya masezerano yasinywe na Perezida Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Felix Antoine Tshisekedi.

Bizwi ko aya masezerano yasinywe mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.

Ahagana mu kwezi kwa Cyenda mu 2023 nibwo ibikorwa by’ingabo z’u Burundi byatangiye gukorwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gusa mu mezi yakurikiyeho inyinshi ziciwe mu bice bya Kilolirwe, Mushaki na Karuba muri Teritwari ya Masisi izindi zifatwa mpiri.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi 2024, M23 yafatiye abandi basirikare b’u Burundi mu gice kitwa Rukara nyuma y’aho bagenzi babo bari kumwe babasize ku rugamba ubwo babonaga bari kurushwa imbaraga.

Aba basirikare b’u Burundi barimo Adjudant Chef Nkurunziza Richard yatangirije abanyamukuru ko yasize i Bujumbura umugore n’abana batatu, afatirwa i Mushaki mu kwezi kwa 12/2023, ubwo yari yavunitse.

Ati: “Bamfatiye i Mushaki taliki ya 08/12/2023. Nari navunitse, ndimo kugenda, mbona ahari abasikare, barambaza iyo bagenzi banjye bari, barangumana.”

Mugenzi we witwa Nyandwi Chrysostome ufite umuryango mu Ntara ya Ngozi Komine ya Ngozi, yasobonuye uko yafatiwe i Rukara muri uku kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Ati: “Nafatiriwe aho bita i Rukara taliki ya 03/05/2024. Twebwe twari imbere, baragenda ntibatubwira. Kuri Rukara niho hari batayo, dutekereza ko ari ho bakiri, dusanga bagiye, M23 niyo yahise itwakira.”

Mu 2023 ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ku kibazo cya M23, undi yarabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abarwanyi b’umutwe witwaje imbunda wa Red Tabara bari kwiyitirira ingabo z’u Burundi.

Icyo gihe iryo jambo rya Perezida Evariste ryagaragaje ko Leta y’u Burundi nta gahunda yo kubohoza abo basirikare bari bagaragajwe n’abanyamakuru babashije kugera aho bari bacumbikiwe na M23.

Umwe muri aba basirikare, Adjudant Chef Ndikumasabo Therance ufite umuryango muri komine Gisozi mu Ntara ya Mwaro, yatangaje ko kubera ko leta y’u Burundi itabemera, yifuza ko M23 yabashyikiriza imiryango mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ikibazo ni uko numva leta yacu itatwemera. Naho ubundi bakadushyikirije Leta y’u Burundi, hanyuma ikadushyikiriza imiryango, cyangwa byanze, bagerageza kureba ko baduha imiryango mpuzamahanga ikorana n’iyo mu Burundi.”

Adjudant Chef Ndikumana Félix ufite umuryango muri komine ya Vyanda mu Ntara ya Bururi, na we yasabye ko imiryango mpuzamahanga yabafasha gutaha ngo bitewe n’uko leta y’u Burundi nta bushake ifite bwo kubacyura.

Yagize ati: “Ko leta y’iwacu itemera ko twaje ino, njye mbona byanyura mu miryango mpuzamahanga ikaba ariyo idufasha.”

Ubundi bivugwa ko amasezerano Perezida Tshisekedi yagiranye na Perezida Evariste Ndayishimiye afite agaciro ka miliyoni 5 z’madorari y’Amerika.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!