Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ku nshuro ya gatatu umwarimukazi wigishije imyaka 35 yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite

Niyirora Elizabeth umwarimu wo mu Karere ka Nyanza umaze imyaka 35 yigisha, nyuma yo gushyikiriza kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yahishuye ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kugerageza ayo mahirwe.

Uyu mwarimu yavuze ko yatangiye kugerageza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, mu 2018 nabwo biba uko.

Yavuze ko kuri iyi nshuro yizeye kuzatsindira umwanya akinjira mu Nteko ariko avuga ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.

Yagize ati: “Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, bwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n’ubwa gatatu ngerageze amahirwe.”

Niyirora yavuze ko atazi impamvu atatowe, ariko avuga ko bishingira ku kuba abakandida ari benshi gusa ngo yifuza gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.

Yagaragaje ko kandi impamvu akomeje guhatana, ari uko adashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.

Ati: “Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n’abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n’ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.”

Yakomeje agaragaza ko icyizere afite agishingira ku buryo akorana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi nko mu matsinda abarizwamo kuko usanga bamufata nk’intangarugero.

Ati: “Icyizere mfite gishingira uko mbana n’abaturage, banyiyumvamo ndetse bananyise akazina ka mutimawurugo, rero dukorana neza haba mu matsinda n’ahandi.”

Niyirora Elizabeth asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika, kuri ubu afite imyaka 57 y’amavuko, amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989.

Yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite ku cyiciro cyihariye cy’abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Ubudepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko nyuma yo kwakira izo kandidatire, zigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku wa 14 Kamena 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!