Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Tanzania: Abantu 11 baguye mu mpanuka y’icyaturikiye mu ruganda rw’isukari

Iturika ry’imashini itanga ubushyuhe mu ruganda rw’isukari rwitwa ‘Mtibwa Sugar Estate Old Factory’ ruherereye muri Tanzania ahitwa Turiani mu Ntara ya Morogoro, ryabaye ubwo abakozi biteguraga gutangira akazi ryahitanye abantu cumi n’umwe abandi babiri barakomereka.

Ku wa Kane taliki 23 Gicurasi 2024, Umuyobozi ushinzwe serivisi zo kuzimya inkongi n’ubutabazi muri Morogoro, Shaban Morugujo, yahamirije Ikinyamakuru Mwananchi cyandikira aho muri Tanzania ayo makuru, avuga ko iyo mpanuka yabereye mu ruganda rw’isukari mu ma saa mayo, igahitana abakozi cumi n’umwe ndetse igakomeretsa abandi babiri.

Yagize ati: “Nibyo koko abantu cumi n’umwe bapfuye abandi babiri barakomereka mu gihe barimo bitegura gutunganya isukari aho mu ruganda, byumvikane ko kugira ngo uruganda rutangire gutunganya isukari, hari urugero rw’ubushyuhe ruba rukenewe, mu gihe cy’imyiteguro hategerejwe ko urwo rugero rw’ubushyuhe rugera, ni bwo umupira utanga ubushyuhe mu mashini waturitse, abo bantu bari imbere mu ruganda, bahura n’ubwo bushyuhe bukabije, cumi n’umwe bapfa baguye aho ako kanya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, gusa avuga ko hari gukorwa iperereza ngo kimenyekane.

Ati: “Impamvu nyayo yateye uko guturika, n’ubu ntiramenyekana, ariko ubu iperereza ririmo kuba. Hari itsinda rinini ryamaze kugera mu ruganda kugira ngo rimenye impamvu yateye uko guturika, nihagira ikimenyekana tuzabitangaza.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!