Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza, yitabiriye inama ku murenge yakerewe ndetse bigaragara ko yasinze, apimwe hifashishijwe igipimo cya Polisi basanga afite hejuru ya 400%.
Ku wa Kane taliki 23 Gicurasi 2024, nibwo ibi byabaye ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y’umutekano y’umurenge, yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by’abaturage. Iyi nama yari yitabiriwe n’abakozi bose b’umurenge, abayobozi b’utugari, abayobozi b’imidugudu n’izindi nzego zose zihagarariye abaturage.
Ubwo iyi nama yatangiraga babuze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya, maze abayobozi b’imidugudu ayobora basabwa kujya kumuhamagara kuri telefone kugira ngo bamenye aho aherereye, nyuma inama igiye kurangira nibwo uyu muyobozi yahageze yasinze mu buryo bugaragarira buri wese.
Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda izana igipimo gikoreshwa hapimwa abashoferi mu kureba ko batanyoye ibisindisha, bakimushyuzeho basanga afite ibipimo biri hejuru ya 400% kuko ngo yari yatangiye kunywa mu gitondo.
Nyemanzi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, yavuze ko uyu muyobozi asanzwe yitwara nabi ku buryo yagiye yihanangirizwa inshuro nyinshi, avuga ko yanditse amabaruwa menshi asaba imbabazi ndetse ngo no mu minsi yashize yahawe igihano cy’amezi atatu kubera ubusinzi budatanga serivisi nziza ku baturage.
Akomeza agira ati: “Yari asanzwe yitwara nabi, yarihanangirijwe cyane kandi kenshi, hari n’amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z’ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese. Umuturage wagiye ku biro akamubura ahita avuga ko inzego z’ibanze twese dukora nabi.”
“Ubu harakurikizwa amategeko turebe icyo avuga ku muyobozi wagaragaje imyitwarire idakwiye.”
Meya Nyemanzi yaboneyeho no gusaba abandi bayobozi kwitwararika bakita ku nshingano zabo ngo kuko iyo umuyobozi akoze nabi byitirirwa inzego zose kandi ngo u Rwanda rwahisemo gutanga serivisi neza mu ngeri zose.
Src: Igihe