Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Undi mwarimukazi yatanze kandidatire ku mwanya w’abadepite

Umugore wo mu Karere ka Kirehe witwa Mukantwari Elizabeth, umaze imyaka 15 yigisha mu mashuri abanza yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite mu cyiciro cyihariye cy’abagore kuko afite inyota yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ku wa 22 Gicurasi 2024 nibwo Mukantwari yashyikirije kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ashimangira ko yizeye kuzagera mu Nteko ashingiye ku nararibonye afite yo guhagararira no gukorera ubuvugizi abagore.

Mukantwari asanzwe ari umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Kigasa giherereye mu Karere ka Kicukiro, akaba yigisha Imibare n’Ikinyarwanda.

Yagiye agaragaza kandi ko yagiye aba mu nzego zitandukanye zihagarariye abagore byatumye agira igitekerezo cyo kumva ko yakomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Murabizi ko bajya bavuga ngo ukurusha umugore aba akurusha urugo, mu gihe rero waba ufite umuryango utekanye n’iterambere warigeraho ndetse wanakubahiriza gahunda za leta uko zigenwa. Ni muri ubwo buryo tugenda twegera abagore tukabasha kuganira nabo kugira ngo babashe kuba muri ayo makimbirane.”

Mukantwari yagaragaje ko agiriwe amahirwe agatorwa akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yazashaka uburyo hashyirwaho ibikorwa by’amarushanwa yo gushimira imiryango ibanye neza mu rwego rwo kubishishikariza abandi.

Yagaragaje ko ibyo byaba nk’igisubizo ku makimbirane yazonze umuryango nyarwanda atuma abashakanye bahemukirana, abana bakica ababyeyi cyangwa ababyeyi bakihekura.

Mukantwari kandi yagaragaje ko aramutse avuye ku ntebe yo kwigisha mu mashuri abanza akinjira mu Nteko ari inkuru yamushimisha ndetse igashimisha buri wese ukunda uburezi bw’u Rwanda kuko byagaragaza ko mwarimu ntaho atagera.

Yagize ati: “Ndabyizeye 100%, icyizere gishingira ku kuba ubwanjye nk’ifitiye n’icyizere igihugu cyatugiriye abagore turashoboye, ibyo twajyamo byose twabikora. Intambwe ya mbere nateye naje hano ibindi ubwo amatora nayo azagena ibyayo.”

Mukantwari yagaragaje ko kandi sosiyeti ibasha gutera imbere kuko ifite abantu bize bityo ko gukemura amakimbirane yo mu ngo byaba byiza kurushaho kuri ejo hazaza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!