Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

NEC yakiriye kandidatire y’Umunyarwenya Samu Zuby nubwo yibagiwe urupapuro rumwe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yakiriye kandidatire y’Umunyarwenya Muco Samason wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy, aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenga muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kuri uyu wa Kane taliki 23 Gicurasi 2024, aho yagaragazaga ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutanga kandidatire ye, yavuze ko yakuranye igitekerezo cyo kuba umunyapolitiki ariko akagira ubwoba.

Yagize ati: “Nkirangiza amashuri yisumbuye nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.”

Samu yavuze ko afite umushinga amaze imyaka itatu yandika, ariko yirinze kuwugarukaho kuko igihe cyo kwiyamamaza kitaragera.

Samu mu byangombwa yatanze, yavuze ko yibagiwemo urupapuro rwo kwa muganga icyakora ahamya ko bamubwiye ko igihe cyose rwabonekera yarujyana dosiye ye ikuzura.

Yavuze ko nta gitangaza kiri mu kuba umuntu ukora akazi ke yakinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahubwo byaba igitangaza mu gihe yagiyemo ntagire icyo akora.

Ati: “Urwenya ni umwuga ugufasha kumvisha sosiyete, (…) Umunyarwenya kujya mu Nteko si igitangaza nubwo nanone nta wundi urajyamo, ahubwo ni ukumva ko atajyamo ngo agire ibyo akora. Twarize twaratojwe, nkanjye ndi kurangiza Masters ya kabiri.”

Uyu munyarwenya yavuze ko akazi azaba agiyemo ntaho gahuriye n’urwenya ahubwo agomba gushyira imbaraga mu bijyanye no gufasha abamutoye.

Samu abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwinjira muri Politike, yavuze ko zari inzozi ze ahamya ko nk’umuturarwanda aramutse atowe hari benshi byahindurira imyumvire by’umwihariko mu byamamare.

Uyu munyarwenya kandi ku ruhande rwe yavuze ko afite icyizere cyo gutsinda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!