Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umubiligi Reyntjens n’Umufaransa Mélenchon bisubiranyemo bapfa ko umwe ashinja u Rwanda muri coup d’etat y’i Kinshasa

Ihirikwa ry’Ubutegetsi ryageragejwe i Kinshasa mu Cyumweru gishize, ryatumye Umubiligi Filip Reyntjens n’Umufaransa Jean-Luc Mélenchon basanzwe bazwiho kurwanya Guverinoma y’u Rwanda bisubiranamo.

Aba bapfuye amagambo Mélenchon wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yanditse, aho yashinje u Rwanda kuba inyuma ya Coup d’etat yaburijwemo i Kinshasa.

Mélenchon yashinje u Rwanda nyuma y’amasaha atanu gusa Coup d’etat ibaye, ku buryo yabikoze n’ubutegetsi bwa Kinshasa butari bwagashyize hanze byinshi ku byabye muri icyo gitondo.

Icyo gihe byatunguye abantu benshi ku buryo Mélenchon ubarizwa mu Mujyi w’u Bufaransa i Paris, yamenye ibyihishe inyuma y’abashatse guhirika ubutegetsi i Kinshasa, ari mu ntera y’ibirometero ibihumbi umunani uva mu Mujyi ujya mu wundi.

Uwabaye umujyanama w’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana mu Rwanda, Reyntjens, na we akaba umwe mu barwanya Guverinoma y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, bwa mbere yahise agaragaza ko atemeranya na Mélenchon.

Yagiriye inama mugenzi we kwitonda muri icyo kibazo, amusaba kwirinda gukwirakwiza ibinyoma.

Reyntjens yagize ati: “Ibyo Mélenchon avuga ni ukwigira ntibindeba. Yamenye ate ko iby’iriya coup d’etat bifite aho bihuriye n’u Rwanda? Ni byiza kwirinda gukwirakwiza ibihuha mu bihe nk’ibi.”

Uyu mugabo Mélenchon wakunze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa kenshi ariko ntibimuhire, ni umwe mu bakunze kwifashishwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Felix Tshisekedi ngo asebye u Rwanda.

Congo ikunze kwifashisha abanyapolitiki bakomeye ku rwego mpuzamahanga, ikabishyura ngo bagaragaze u Rwanda nk’intandaro y’ibibazo byose icyo gihugu gifite.

Uheruka wamenyekanye ni Robert Menendez, Umusenateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahoze akuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga kuri ubu akaba akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Uyu yajyaga kenshi asohora amatangazo yibasira u Rwanda, ndetse akarusabira ibihano arushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Coup d’etat Mélenchon yashinje u Rwanda ibyayo bikomeje kuvugwa ko byaba byarakozwe nk’ikinamico y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, kugira ngo yikize umunyapolitiki Vital Kamerhe.

Ibi bishingirwaho bivugwa ku kuba abashatse guhirika butegetsi barinjiye mu biro bya perezida nta wabatangiriye no kuba Christian Malanga wari uyiboye coup d’etat yarafashwe ari muzima akaza kwicwa nyuma.

Umufaransa Jean-Luc Mélenchon
Umubiligi Filip Reyntjens

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!