Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Huye: Umugabo wari warahungiye i Burundi yatawe muri yombi akigera iwe

Mu Karere ka Huye inzego z’umutekano, Polisi na RIB zakoze operasiyo itunguranye yo guta muri yombi umugabo wari umaze igihe yaracikiye i Burundi.

Ku wa Kabiri taliki 21 Gicurasi 2024 mu masaha ya saa tanu z’ijoro, nibwo operasiyo yo gufata uwo mugabo wakatiwe n’inkiko yabaye.

Ibi byabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, mu Kagari ka Kabuga ho mu Mudugudu wa Mpinga.

Uwatawe muri yombi ni umugabo witwa Akumuntu Felix w’imyaka 52 y’amavuko, uregwa icyaha cya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakatiwe n’inkiko Gacaca imyaka 19.

Akumuntu ashinjwa kwica Abatutsi i Kabuga no mu bitero byishe abasaga ibihumbi 6000 muri Stade ya Byiza i Mbazi.

Yafatiwe iwe mu rugo yari ahamaze iminsi ibiri avuye i Burundi mu Ntara ya Ngozi, komine ya Ngozi aho yari yarahungiye mu 1994 akaba yemera ko yahakoraga akazi k’ubunyonzi.

Biravugwa ko mu rwego rwo kuyobya uburari yari amaze iminsi ibiri yigize umunyonzi.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!