Umukozi w’urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano, DASSO, arashinjwa na Kompanyi y’Abashinwa ikora umuhanda uhuza Akarere ka Nyabihu na Ngororero, gukorana n’abajura bibasiye iyi kompanyi bayiba ibikoresho.
Uyu mukozi ukorera mu Karere ka Ngororero, arashinjwa na Kompanyi y’Abashinwa yitwa Hunan Road Bridge Construction ikora umuhanda uva mu Karere ka Ngororero ujya mu Karere ka Nyabihu, kugira uruhare mu bujura bwatumye yibwa ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 450 Rwf.
Uwitwa Ntamugabumwe, umukozi ushinzwe iterambere muri iyi kompanyi, yabwiye TV1 ko uyu mukozi ukora ku rwego rwa DASSO ashinjwa n’abaturage gukorana n’abajura bakomeje kwiba ibikoresho bya kompanyi yifashisha mu kubuka umuhanda wa kaburimbo.
Umukozi ushinzwe abakozi muri kompanyi avuga ko abaturage bavuga ko uwo mukozi wo ku rwego rwa DASSO, ari we wishyura abapakira ibikoresho biba byibwe muri Kompanyi ya Hunan Road Bridge Construction.
Habinshuti Vedaste, Umukozi w’urwego rwunganira inzego z’ibanze mu mutekano DASSO, aganira na TV1 yavuze ko abamushinja gukorana n’abajura, babikora bashaka ko yimurwa agakurwa mu Murenge wa Nyange kugira ngo adatanga amakuru abafiteho.
Kompanyi y’Abashinwa ya Hunan Road Bridge Construction, ivuga ko imaze kwibwa ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 450 Rwf.
Nubwo hari abajya bajya kwiba muri iyi kompanyi bagacika, hari imodoka 4 na moto 10 iyi kompanyi yafashe, bivugwa ko zikoreshwa mu bikorwa byo kuyiba.