Fally Ipupa agiye gukorera igitaramo i Goma

Mu gihe harimo kuvugwa umutekano mukeya mu mugi wa Goma, no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri rusange, umuhanzi w’icyamamare Fally Ipupa yateguje abanya-Goma igitaramo.

Fally Ipupa N’Simba w’imyaka 46,ni umwe mu banye-Congo bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando mpuzamahanga, igitaramo cye kije kuba irindi hurizo mu yandi menshi ingabo za Congo FARDC zari zifite yo kurinda umugi wa Goma ngo utigarurirwa na M23.

Ubu birasaba gukaza umutekano muri uyu mugi umaze kuba indiri y’ibyaha by’urugomo n’ubwicanyi.

Igitaramo cya Fally Ipupa giteganyijwe ku italiki 17 Gicurasi 2024, i Goma, aho kizabera muri Goma Serena Hotel, imwe mu zihenze muri aka gace.

Iki gitaramo kizaba gihenze kuko mu myanya isanzwe abantu bazishyura ama dollars 300,ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda, naho mu myanya y’icyubahiro ngo uzasabwa kwishyura amadolari 1200, ni ukuvuga asaga miliyoni n’ibihumbi magana abiri mu manyarwanda.

       Fally Ipupa utegura igitaramo i Goma

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!