Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru taliki 27 Mata nibwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rw’umukecuru Kantarama wasanzwe yishwe n’abantu bataramenyekana bamuboshye amaguru n’amaboko, kuri ubu abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.
Kantarama Immaculée w’imyaka 64, ni umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari atuye mu mudugudu wa Kamunini akagali ka Gakoni,umurenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo.
Gasana Richard, ni umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yahamirije IGIHE, dukesha iyi nkuru ko hari abantu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru, ati:”Iperereza riracyakomeje, hari abantu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya mukecuru, mperuka bari kubazwa n’inzego z’umutekano, ni ibintu bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakiri ubugome nk’ubu ndengakamere. “
Yakomeje avuga ko” urebye bamwishe bamuhotoye, nyuma umurambo ugasangwa muri salo.”
Gasana Richard, Meya w’akarere ka Gatsibo yageneye ubutumwa abaturage abasaba ko bakwiye kurangwa n’ubumuntu buri wese akubaha mugenzi we, ngo kuko ari byo bikwiriye buri wese.
Yakomeje ahumuriza abaturage, ababwira ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ko abantu bishe uyu mukecuru bazakurikiranwa bagahanwa ku buryo bibera isomo abandi.
Mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Mata 2024, ni bwo uyu mukecuru yashyinguwe.

