Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umugore yagiye kurega umugabo we kuri RIB agarutse asanga yiyahuye

Kabagema Eric w’imyaka 54 y’amavuko, wo mu Karere ka Gicumbi, nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we yasanzwe mu cyumba cye yiyahuye akoresheje umugozi.

Ibi byabaye ku wa Kabiri taliki 30 Mata 2024, bibera mu Murenge wa Muko.

Kalisa Claudien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muko, yavuze ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we.

Yavuze ko umugore yagiye kumurega ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, agarutse asanga umugabo yimanitse mu mugozi.

Ati: “Umugore uko yatubwiye ko bagiranye amakimbirane agiye kumurega kuri RIB agarutse asanga yiyahuye, ari mu mugozi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Byumba.

Uyu mugabo n’umugore we babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba bari bafitanye abana babiri.

Src: Igihe

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!