Mu Karere ka Gakenke imodoka yagonganye n’umunyonzi wari utwaye umukobwa bari bageze mu Murenge wa Kivurunga bahita bitaba Imana.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 01 Gicurasi 2024, ahagana saa Cyenda z’amanywa nibwo iyi mpanuka yabaye.
Bwana Kabera Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivurunga, yavuze ko umunyonzi n’umukobwa yari atwaye bari bagiye mu Karere ka Musanze.
Ati: “Bari bagiye i Musanze bahura n’imodoka yavaga i Musanze ijya i Kigali bahita bayigwamo irabagonga bahita bapfa.”
Gitifu yavuze ko imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Nemba.