Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Rwamagana: Yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, witwa Nkurikiyimana Theoneste yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, bibera mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Bujyujyu ho mu Mudugudu wa Gishaka.

Umurunga wamenye amakuru ko ukekwaho kwiyahura yari afitanye n’umuryango we amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Bwana Muhamya Amani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, yemereye Umurunga ko uyu mugabo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, gusa yavuze ko hataramenyekana impamvu yaba yabikoze.

Gitifu Muhamya yagiriye inama abaturage yo kwirinda gufata imyanzuro nk’iyi yo kwiyahura, ahubwo mu gihe bafite ibibazo bajya bagana abaturanyi cyangwa ubuyobozi bakabagira inama yindi y’icyo bakora.

Akomeza avuga ko iyo ugeregaje kugisha inama abaturage bikanga, ugana inzego z’ubuyobozi zikagufasha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze rurasuzuma rwemeza ko nyakwigendera yiyahuye, hemezwa ko umurambo ugiye gushyingurwa.

Nyakwigendera yasize umugore umwe n’umwana umwe.

Ifashabayo Gilbert

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!