Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: RIB ifunze umugabo ukekwaho kwica umugore n’umwana yari atwite

Ndayambaje Antoine wo Mu Karere Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mukansengimana Clémentine w’imyaka 42 y’amavuko, amusatuye inda akamukuramo umwana w’amezi 7 yari atwite.

Uwo mubyeyi wapfanye n’umwana we, bivugwa ko yari atwitiye uyu mugabo bikekwa ko yamwishe inda ya karindwi, kuko bari basanzwe bafitanye abana batandatu.

Iyi nkuru y’incamugongo yahuruje abaturage benshi bo mu Mudugudu wa Cyato mu Kagari ka Murambi ho mu Murenge wa Cyato, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mata 2024.

Bwana Harindintwari Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, yavuze ko byabaye mu gihe cya saa Sita z’ijoro, ariko avuga ko batazi icyo uyu mugabo yahoye umugore we.

Gitifu yavuze ko kandi hataramenyekana icyo uyu mugabo yasatuje inda y’umugore we.

Yagize ati: “Ubwo twatabaraga twasanze inda yose ivirirana, amaraso yuzuye mu ruganiriro, bikaba byamenyekanye abana babo bahuruje abaturanyi baraza, umugabo ashaka kubica, bamwirukaho baramufata. Ubu twamaze kumushyikiriza RIB turi gushaka uburyo umurambo w’umugore we wagezwa mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, mbere yo gushyingurwa.”

Gitifu Harindintwari yavuze ko uyu mugabo yahoraga mu makimbirane n’umugore we kubera kutubahiriza inshingano z’urugo, ndetse yari asanzwe avugwaho ubusinzi bukabije.

Uyu mugabo ukekwaho gukora aya mahano, biravugwa ko ku Cyumweru taliki 28 Mata 2024, yari yiriwe anywera inzoga mu isanteri ya Murambi.

Mu Murenge wa Cyato si ubwambere hagaragaye amakimbirane avamo kwicana kuko mu minsi yashize undi mugabo yishe umugore we, amuciye umutwe n’amabere abijuganya muri Nyungwe.

Si muri uyu Murenge gusa kuko no mu wa Shangi mu Karere Nyamasheke, undi mugabo aherutse kwica umugore we na we arimanika.

Gitifu Harindintwari avuga ko nubwo hari ababaca mu rihumye bagakora ibikorwa nk’ibi bya kinyamaswa, ngo bahagurikiye guhangana n’ibibazo by’amakimbirane byo mu ngo.

Umuyobozi yaboneyeho no kugira inama abagize umuryango yo kujya batangira amakuru gihe, mu gihe hari ubwumvikane buke hagati y’abashakanye aho guhitamo kwamburana ubuzima.

Yashimangiye ko kandi iyo bimenyekanye kare bagerageza kunga abashakanye byananirana, bakabafasha gutandukana aho kugira ngo umwe yambure undi ubuzima.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!