Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

DRC: AFC yandikiye iburira Perezida Macron ku kuba agiye kwakira Tshisekedi

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron witegura kwakira uwiswe umujenosideri Perezida wa Repubulika ya Demokrasi ya Congo Félix Tshisekedi Tshilombo, yavuzweho n’ihuriro rya AFC rya Corneille Nanga.

Mu ibaruwa iri huriro ryandikiye Perezida Macron, abazwa ukuntu u Bufaransa nk’igihugu gikomeye, cyitegura kwakira Perezida Tshisekedi uzwiho guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibaruwa yanditswe iragira iti: “Muri iki gihe tubona demokarasi yo mu gihugu cyacu uko ihagaze. Tuba twiteze ubufasha buva mu bihugu bikomeye birimo n’u Bufaransa.”

Ikomeza iti: “Dufite ubwoba ko u Bufaransa busa n’ubwabuze icyerekezo ku mateka mabi akorerwa mu bihugu by’Afurika harimo n’icya Congo Kinshasa.”

“Kuri ubu turibaza niba u Bufaransa bwubaha uburenganzira bwa muntu! Niba bwubaha uburenganzira bwa muntu ni gute bwa kwakira cyangwa ngo buvugane n’umuyobozi uhonyora uburenganzira bw’abaturage be?”

Nanone iti: “Ni gute u Bufaransa bwa kumva bworohewe no kuramburira itapi itukura umuyobozi uzwiho gukorera abaturage be ihohoterwa rikomeye?”

Mu ibaruwa yandikiwe Perezida Macron, hatanzwe urugero hagaragazwa uko u Bufaransa buherutse gusaba imbabazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyari gifite ubushobozi bwo guhagarika, ariko nticyabikora.”

Ati: “Vuba aha, u Bufaransa bwicujije kuba butaragize uruhure mu gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ubwo Bufaransa bugiye kwakira Perezida Tshisekedi ufite amaraso mu biganza bye, kandi akorana bya hafi n’Interahamwe/ FDLR. Tshisekedi ni we nyirabayazana w’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Abatutsi bo muri Congo Kinshasa n’Abahema bo mu Ntara ya Ituri.”

Mu ibaruwa AFC isoza isaba Perezida Macron, kurekana n’inkoramaraso nka Perezida Tshisekedi.

Ati: “Bwana Perezida Emmanuel Macron, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), riragusaba kuva mu kwivuguruza. Tandukana n’indyarya zuzuye amaraso, icyaha cy’itsembabwoko ni icyaha kigomba kwamaganwa. Nta nyungu n’imwe u Bufaransa bufite ku gukorana n’Abajenosideri.”

Ibi byavuzwe nyuma y’uko hatangajwe uruzinduko rudasanzwe rwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ateganya kugirira mu Bufaransa mu murwa mukuru i Paris na Bruno Aubert, Ambasaderi w’u Bufaransa muri Congo.

Ambasaderi Bruno yavuze ko bimwe mu byo Perezida Tshisekedi mu ruzinduko azaganiraho na Perezida Macron, harimo n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!