U Rwanda rutangaza ko ibyo rushinzwa na Republika ya Demokarasi ya Kongo, muri dosiye y’amabuye y’agaciro ya Kongo mu ruganda Nyamerika Apple, nta shingiro bifite.
Kongo yemeza ko Sosiyete Apple, iza mu za mbere zikomeye muri Amerika mu gukora ibicuruzwa byayo birimo mudasobwa, amaterefone, amasaha n’ibindi yifashisha amabuye y’agaciro yacukuwe ku butaka bwayo biciye mu nzira zitemewe n’amategeko.
Ku wa Kane w’iki cyumweru, ababuranira Republika ya Demokarasi ya Kongo muri ino dosiye, bemeje ko Apple “igura amabuye y’agaciro aba yacukuwe mu burasirazuba bwa Kongo, akagera ku butaka bw’u Rwanda, yakuweho ibimenyetso byose byerekana uburyo yageze muri icyo gihugu, mbere y’uko Apple iyifashisha mu bucuruzi ikorera ku isi yose.”
Madamu Yolanda Makolo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ejo kuri uyu Gatanu tariki ya 26 Mata yateye utwatsi ibyo Kongo ivuga, yashyize mu rukurikirane ry’icyo yise “ Ibinyoma Kongo yifashisha kugirango ivugwe mu bitangazamakuru binyuze kuri imwe mu masosiyete ya rutura ku isi, Apple.”
Yolanda Makolo, yabwiye igitangazamakuru cy’Abafaransa AFP, dukesha aya makuru ati: “ Ubu, ni bumwe mu bubeshyi bwa Leta ya Kongo, bugamije gusaza amahanga biciye mu kuremekanyiriza u Rwanda.”
Sosiyete Apple yo muri Amerika, yahakaniye AFP ibyo ishinzwa, aho yavuze ko igisubizo cyayo kiri muri raporo yayo yo mu 2023, mu gice cyitwa “ Amabuye y’agaciro mu Matati.”
