Uwahoze ari umuyobozi wa Polisi muri RD Congo, Gen Numbi yagiye ku rukuta rwe rwa X (Twitter) ashyiraho ubutumwa buhumuriza Abanyekongo.
Gen Numbi yagiye kuri X anyuzaho ubutumwa bugira buti “baturage ba Congo Kinshasa, muhumure amahoro agiye kuboneka, Perezida Tshisekedi yadufashe nk’abantu b’ibicucu ariko igihe ni iki kandi kirageze.”
Gen John Numbi washinjwe n’ubutegetsi bwa Perezida Mobutu gukorana n’inyeshyamba za Perezida Kabila, yavutse mu 1962 avukira mu gace ka Haut Lomami, akaba ari uwo mu bwoko bw’Abaruba, yinjiye mu gisirikare cya RD Congo mu 1989.
Kuva mu 2007 kugeza mu 2010, yari umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashinjwe urupfu rw’impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa kiremwa muntu Floribert Chebeya, icyo gihe ahita yirukanwa mu kazi arahunga.
Abasesenguzi bavuze ko uyu mujenerari afite aho ahurira bya hafi n’inyeshyamba zirwanira mu nkengero za Kinshasa zo mu bwoko bw’Abaruba za Mai Mai Mobondo, uyu mutwe uherutse kwerura ko wifatanyije na AFC/M23 ihuriro rya Corneille Nanga.