Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 21 Mata 2024, umunyarwenya Nsabimana Eric (Dr Nsabi) na mugenzi we Imanizabayo Prosper (Bijiyobija) baraye mu Bitaro bya Nemba, nyuma yo gukora impanuka.
Iyi mpanuka yabaye bageze ahitwa Kivurunga mu Karere ka Gakenke, mu muhanda Musanze-Kigali, imodoka yabo barimo yaraguye bahita bihutanwa mu bitaro.
Kabera Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivurunga, yahamirije Kigali Today aya makuru.
Ati: “Bakoze impanuka mu ma saa mbiri z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu Bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha.”
Kigali Today mu gushaka kumenya uko abakoze impanuka bameze, Dr Nsabi ku murongo wa telefone, avuga ko bamaze kuva mu bitaro.
Ati: “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije, Twaraye mu Bitaro bya Nemba, ariko ubu turatashye ni amahoro.”