Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Ukekwaho ubujura bw’ibifite agaciro ka miliyoni 1.9 yafatiwe mu nzira yanyuzemo

Mu Karere ka Muhanga Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, ukekwaho gutobora iduka ry’umucuruzi anyuze mu gisenge, akibamo ibicuruzwa bitandukanye bifite agaciro ka 1,934,550 Rwf.

Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze, uyu mugabo yafashwe mu gihe cya saa Tatu zo mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 21 Mata 2024, afatirwa mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo ho mu Mudugudu wa Kamugina.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Mu gihe cya saa Tatu z’ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamagaye bavuga ko bagize amakenga bitewe no kubona amabati asakaye ririya duka anyeganyega, bagakeka ko ari abashaka kwiba. Abapolisi bihutiye kuhagera bamufatira mu cyuho arimo kuzamukira mu gisenge, aho yari yanyuze yinjira, afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari akuye muri iryo duka.”

Akomeza avuga ko “Ibyo yafatanywe birimo; telefone ntoya n’izigezweho (Smart phones), ibikapu bibiri, camera yo mu bwoko bwa Hikvision n’amafaranga y’u Rwanda 21,500 agizwe n’ibiceri.”

Uyu wafashwe usanzwe ukekwaho ubujura nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage, yivugiye ko yamaze gusambura amabati, asimbukira kuri matola zicururizwa muri iryo duka, kugira ngo atangire kwiba bimwe mu byo yasanganywe.

Abaturage bashimiwe na SP Emmanuel Habiyaremye kubwo gutanga amakuru ukekwa agafatwa ataragera kure, aboneraho no gushishikariza buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bijye bikumirwa bitaraba.

Yakomeje aburira abishora mu ngeso z’ubujura, guhinduka bakabivamo kuko ku bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Kugira ngo hakomeze iperereza, uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye, ibyo yafatanywe bisubizwa nyirabyo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!