Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Masisi: Imbonerakure zanogeje umugambi wa jenoside zamaze guhabwa n’intwaro gakondo

Leta y’u Burundi irashinjwa n’umutwe wa M23, kohereza Imbonerakure muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagamije kuhategura Jenoside.

Lawrence Kanyuka, uvugira uyu mutwe, yaraye atangaje ko muri Masisi hoherejwe Imbonerakure mu rwego rwo “gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.”

Ingabo z’u Burundi n’izi Mbonerakure ziri muri RD Congo, mu rwego rwo gucamo ibice Abanyekongo bari gukoresha Politike ya ‘apartheide’ nk’uko Kanyuka yabivuze.

Abisobanura yavuze ko “bakusanyije abasore b’Abahutu, babatoza mu buryo bwa gisirikare babinjizamo ingengabitekerezo ya jenoside bahagarikiwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse babaha intwaro nk’imipanga n’izindi ntwaro zifite ubugi kugira ngo batere kandi bice Abatutsi.”

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Leta y’u Burundi yaguze kontineri enye z’imihoro mu Bushinwa, mbere y’uko Imbonerakure zihabwa iyo mihoro.

N’ubwo Ubutegetsi bwa Gitega buhakanira kure ibijyanye n’iyo mihoro, kuri ubu birakekwa ko iyo mihoro yaba yarahawe Imbonerakure kure zaturutse i Gitega zikoherezwa muri Kivu ya Ruguru.

Amakuru kandi avuga ko iyi jenoside iri gutegurwa, Imbonerakure ziyihuriyemo na FDLR, umutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rwego rwo kuburizamo uriya mugambi wa jenoside, M23 ubu iratabaza akarere n’Umuryango mpuzamahanga ibasaba kugira icyo bakora.

M23 bavuga ko “Jenoside iri guterwa inkunga na leta z’ibihugu bibiri byo mu karere (RDC n’u Burundi) mu rwego rwo kwica Abanyekongo.”

I Masisi haravugwa jenoside, mu gihe hashize iminsi mike Perezida Paul Kagame, anenze Perezida wa Congo Tshisekedi na Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye ko bakigaragaza imitekerereze ishaje, aho bacamo ibice abaturage bayoboye bashingiye ku moko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!