Muri Uganda Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye rwahagaritse ibirego rwaregaga abasirikare batanu ba UPDF n’abapolisi bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda.
Capt Ambrose Guma, Umushinjacyaha wa gisirikare, yabwiye urukiko ruyobowe na Brig Mugabe Freeman ko afite amabwiriza y’umuyobozi w’ubushinjacyaha yo guhagarika ibirego biregwa abo batanu.
Batanu baregwaga barimo Lt Alex Kasamula ubarizwa muri Military Police i Makindye, Lit Phillip Neville Ankunda, umupilote ubarizwa muri Special Forces Command (SFC), Pte Nathan Ndwaine, umunyeshuri gukora no kubungabunga indege mu kigo cya Nakasongola Air Defense, Pte Moses Asiimwe, umukanishi w’indege na Pte Godfrey Mugabi.
Abapolisi bo ni ASP Benon Akandwanaho na ASP Frank Sabiiti.
Capt Baguma yagize ati: “Ku bw’ibyo, turasaba ko abantu bose baregwa barekurwa.”
Mu gusubiza umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare, Brig Mugabe yagize ati: “Leta yakuyeho ibirego kuri mwese bityo rero murarekuwe.”
Ariko yatangaje ko haramutse hagaragaye ibimenyetso bishya, bashobora kongera kuregwa.
Baregwaga ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi mu 2020, mu bice binyuranye bya Kampala, abaregwa n’abandi batarafatwa basangiye amakuru atandukanye y’umutekano n’abakozi ba Guverinoma y’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda.
Bashinjwaga kandi gushinga itsinda rya WhatsApp, ‘Nyaruju’ aho ngo bongeyemo intasi z’u Rwanda kandi batanga amakuru yangiza ubufatanye bw’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF).
Gusa abaregwaga bahakanye ibyo byose bashinjwaga.
Mu 2020 iri tsinda ryatawe muri yombi, rikekwaho kunekera amakuru Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe umubano utari mwiza hagati ya Uganda n’u Rwanda.