Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhame i Kinshasa agaragaza ko afite intege nke ku maso

Nyuma y’icyumweru kirenga Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi yaraburiwe irengero, yongeye kugaragara mu ruhame.

Perezida Tshisekedi yagaragaye muri Kiliziya ya Notre Dame de Fatima i Kinshasa, ku wa Mbere taliki 15 Mata 2024, ahaberaga Misa yo gusabira Musenyeri Gérald Mulumba umaze imyaka ine yitabye Imana.

Mulumba wari usanzwe ari se wabo wa Perezida Tshisekedi, mbere yo gupfa azize icyorezo cya Covid-19, yari umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi.

Perezidansi ya Congo yerekanye amafato uyu mukuru w’igihugu cya Congo yifatanyije n’abandi bakirisitu muri iyo Misa, gusa umurebye mu maso byagaragaraga ko afite intege nke.

Ku wa 07 Mata 2024, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Perezida Tshisekedi yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga kitatangajwe.

Uwo munsi radio na tereviziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko Tshisekedi yaba yaje i Kigali mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma iza kwivuguruza isaba n’imbabazi ubwo yari imaze kunyomozwa n’umuvugizi wa Perezida wa Congo Tina Salama.

Hari ku wa Gatandatu ubwo nibwo Perezida Tshisekedi yaherukaga kugaragara mu ruhame ubwo yari ayoboye umuhango wo kunga Abanyekongo bo mu bwoko bw’aba Teke n’aba Yaka bari bamaze igihe mu makimbirane yitwaje intwaro.

Umuvugizi wa Congo ahakana ko Tshisekedi yaje i Kigali yavuze ko “Yagiye mu mahanga muri dosiye zihutirwa zireba igihugu.”

N’ubwo bikemangwa, biravugwa ko Perezida Tshisekedi yari yaragiye mu gihugu cy’u Bubiligi ari i Bruxelles, bivugwa ko yari arwaye akaba ariho yivurizaga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!