Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024, mu murenge wa Shyorongi, akagari ka Bugaragara, mu mududu wa Kabaraza hazindukiye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Rutaganira Vénant wagwiriwe n’inzu.
Ibi bikaba byabaye mu ma saha ya saa kumi n’igice na saa kumi n’imwe za mugitondo,nibwo inzu yaridukaga bitewe n’imvura ikagwira nyakwigendera Rutaganira bakiryamye we n’umugore we witwa Mukandepanda Joséphine.

Uyu Mukandepanda Joséphine(Umugore wa Nyakwigendera) we yakomeretse byoroheje kuko yajyanywe ku kigo nderabuzima, apfukwa aho yakomeretse agarurwa mu rugo.
Imboni z’ikinyamakuru UMURUNGA zaduhamirije ko kuba uyu yagwiriwe n’iyi nzu babibonamo nk’uburangare bwabayeho kuko iyi nzu imugwiriye yarimo agerageza kuyisana doreko ngo hagiye habamo kugongana n’ubuyobozi ubwo yashakaga gusana.
Nyakwigendera yari asanzwe ari umukozi muri Kampani icukura amabuye y’agaciro muri uriya murenge wa Shyorongi aho binavugwako kuri ubu baje gufasha uyu muryango mu bikorwa by’ubutabazi ndetse bakaba bazanafasha umuryango mu kumushyingura ejo ku wa kane.

UMURUNGA wamenye amakuru ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru.
Rutaganira Vénant akaba asize umuryango w’abana batatu n’umugore babanaga muri iyo nzu yamuhitanye.
