Abajyanama bane barimo na Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi beguye.
Ubwegure bwabo bwemejwe n’inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye ku wa 02 Werurwe 2024.
Uretse Ndagijimana Louis Munyemanzi abandi beguye ni Kwizera Jovan Fidèle wari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, na Mukarugwiza Josephine wari Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, na Jean Damascène Habiyakare.
Aba bajyanama bose banditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Iyi nama ibaye mu gihe muri aka karere hamaze iminsi umwuka utari mwiza hagati ya njyanama na Nyobozi.
Inkuru irambuye mu kanya…
